Aman keizi official

Aman keizi official

Share

Beauty and musicians

07/09/2022

Inkuru ya Esiteri tuyisanga muri kimwe mu bitabo bigize isezerano rya kera kitwa ESITERI. Abantu bose basomye cyangwa bakumva inkuru ya Esiteri barayikunda cyane, kuko bumva iryoheye amatwi yabo ndetse ifite inyigisho nyinshi. Igitabo cya Esiteri kirihariye cyane kuko ni kimwe muri bibiri byonyine byitiriwe amazina y’abagore muri bibiliya (hamwe nicya Rusi). Ese ni ibiki twakwigira kuri Esiteri mu mibereho yacu ya buri munsi?

Mbere yo gutangira, dore amwe mu mateka y’igitabo cya Esiteri.

Abahanga muri tewologiya bagaragaza ko umwanditsi wacyo atazwi, ariko abanditsi benshi bemeza ko ari Morodekayi ukivugwamo. ngo yaba yaracyanditse ahagana muri 483-473 (Mbere ya Yesu), ku ngoma y’umwami Zerusesi (Xerxes). Uwo mwami yitwa kandi Ahasuwerusi, yarongoye Esiteri kandi yari umwami w’Abaperesi hagati ya 486 na 464 (Mbere ya Yesu). Mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma nibwo yarongoye Esiteri (Esiteri 2:16) ariko inkuru yo itangira mu mwaka wa 3 (Esiteri 1:3). Iki gitabo gifite ibice icumi.
Dore bimwe mubyo twakwigira kuri Esiteri no mu gitabo cya Esiteri:

Imana ikoresha abantu basanzwe, ikabakoresha ibidasanzwe(iby’ubutwari)

Esiteri yabayeho mu gihe isiraheli yari iri mu bunyago kubwo kutubaha Uwiteka, yari umukobwa urererwa mu buhunzi ku butaka bw’abanyamahanga. Nubwo yari mwiza cyane, ntago yari umuntu utandukanye n’abandi cyane mu bundi buryo yari umuntu usanzwe. Umunsi umwe ku ngoma y’umwami Ahasuwerusi, Imana yakoresheje Esiteri kugira ngo umugambi yari ifite kuva kera iwusohoze.

Esiteri yari aziko umuntu wese winjira mu ngoro y’umwami adahamagawe yicwa (Esiteri 4:11), ariko kubera yari aziko atagize icyo akora abayuda bakwicwa (Esiteri 4:13-14) byatumye yiringira Imana maze akora icyo Imana ishaka.

Nawe nubwo uri umuntu usanzwe Imana yagukoresha. Icyo usabwa ni ukuyumvira yaguhamagara ukayitaba ugakurikiza ugushaka kwayo. Birashoboka ko nawe ugira ubwoba ariko igira kuri Esiteri utinyuke, dore yari umugore nawe wakora iby’ubutwari, waba umukobwa cyangwa umuhungu

07/09/2022
Photos from Aman keizi official's post 10/08/2022
01/07/2022

Mubuzima rya wihesha agaciro kuko aribyo byonyine bizatuma n'abakubona baguha akarenze.

Akagatoki n'ubwo arigato! Ariko ndabizineza ntashidikanyako gakundwa nabenshi kubera ibanga ko ubwako kibitseho! Bivuzengo ubwo kihesheje icyubahiro bituma gakundwa n'abantu bakomeye

Aman keizi official.com

29/09/2021

Uziko social media zisigaye zitanga passe man!!🤔🤔
Wasanga nta boyfriend cq girlfriend ufite wasamye ngowaramubuze 🙄

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Nyamirambo?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address

Nyamirambo