Mihigo Roique

Mihigo Roique

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Mihigo Roique, Health/Beauty, Gikondo, Kigali.

Uru rukuta(page) rwa facebook ruzajya rubafasha kubagezaho ijambo ry'Imana ndetse nindirimbo zo guhimbaza Imana, kandi rubereyeho kubafasha gusabana n'Imana mu buryo bwose Uwiteka ashima.

17/04/2023

```URUBANZA```

Umubwiriza 12:14

*Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.*

Abaheburayo

*Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambaye ubusa mu maso y'Izatubaza ibyo twakoze.*

Luka 8:17

*kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.*

Matayo 12:36-37

*“Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka.*

*Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.”*

10 Amakuru y'Urugendo ep 10; kongera GUHATIRWA URUKINGO i Kigali By Mahoro Bonheur& MIHIGO Roique 13/05/2022

https://youtu.be/WLYG7qHoc1I

Turi mu gihe umudendezo w'umuntu uri kubangamirwa cyane, ku buryo umuntu afatirwa imyanzuro ku buzima bwe ndetse ishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Hongeye kwaduka inkubiri yo gukingira ku gahato mu mujyi wa Kigali, cyane cyane hakibasirwa abantu bitwaza iyobokamana.

Ariko ibyo ni ukongera gukora Imana mu mboni y'ijisho ryayo.
Imana kuri iyi nshuro ntabwo irakomeza kureberera abantu bayikora mu jisho, hakurikiyeho igihe hagiye kubaho nk'ibyabaye kuri Herode igihe yicaga yakobo ndetse agashaka kwiyongeza Petero.

Herode nyuma yo gutesha agaciro iyobokamana, yishyize hejuru mu mutima maze yumva ko ubwe ari hejuru y'inzitwazo zose zatangwa n'abigishwa ba Kristo. Byarangije yigize nk'Imana, ariko hakurikiyeho kurimbuka kwe. Uko ni nako bigiye kugendekera abategetsi barenganya ubwoko bw'Imana bakanishyira hejuru y'Ijambo ryayo.

Nk'uko abami b'Abaroma barenganyije ubwoko bw'Imana batarambye ku ngoma, ni nako ntawe urenganya muri iki gihe uzaramba ku butegetsi bwe.

Imana irahamagarira buri muntu wese kwirinda kurenganya, kuko abarenganya bazabona ishyano bakirenganya. Imana irahamagarira buri muyobozi wese kwihana hakiri kare. Natwe turabasabira guhindukirira Imana no kurindwa na yo mu nshingano zose zanyu.

Muri iki kigisho turareba byinshi.

10 Amakuru y'Urugendo ep 10; kongera GUHATIRWA URUKINGO i Kigali By Mahoro Bonheur& MIHIGO Roique Turi mu gihe umudendezo w'umuntu uri kubangamirwa cyane, ku buryo umuntu afatirwa imyanzuro ku buzima bwe ndetse ishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.Ho...

03/05/2022

Duhurire ku Mugezi

24/04/2022

WICOGORA MURI IKI GIHE

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address


Gikondo
Kigali