Agakiza n'umuco
Gospel
Yesu ashimwe bakundwa,
UMUNYAMAHANGA ATEGETSWE KUGENDERA KU MUCO W'IGIHUGU ARIMO UURETSE IGIHE ARI MURI IMBASADE Y'IWABO
📖Kandi ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n'umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe. Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw'Uwiteka, akakurimbura vuba.{Gut 7:3-4}
🔯Imana itugira inama yo kwirinda kuko izineza ko abanegihugu baturusha imbaraga baduhindura, none wowe ufite imbaraga ki zahindura umuntu umusanze iwabo, icyo Imana igusaba n'ukwirinde kandi wirinde kuko ikuzigamiye ejo heza nyuma yo kwirinda ikindi kandi nkuko umunyamahanga yamamaza umuco wiwabo mugihugu cy'abandi ari muri ambassade y'iwabo niko n'umukristo ukwiye kuguma m'ugakiza akamamaza imico y'Imana ari mu agikiza k'Imana
Ⓜ️Ikindi kandi imbaraga zihindura umuntu ziterwa nicyo ashaka , nusanga abanyamahanga bazaguhindura kuko ariwowe ubushaka ariko nibaza bagushaka nawe uzabahindura kuko bagushaka ikizakubwira ko bagushaka bazabanza guhinduka nkuko ushaka kugira ngo mube umwe. Igituma bagushaka nizo mbaraga zawe kandi n'icyagaciro, nuko rero ukurinde kuko aibwo uzakomeza kugwiza imbaraga no kwifuzwa
Mbifurije kuba uwo kwifuzwa utera banshi guhindukirira Kristo kuko ariyo makamba muzambikwa mu ijuru
Yesu ashimwe mukundwa,
Mubyo ukora uzirikane ejo hawe hazaza icyo uzaba uricyo
📖Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.{Yes 34:16}
✳️Nagira ngo nkubwire ko ubuzima bwawe bwanditse mu gitabo cy'Imana, Fata umwanya ugisome kizakugeza ku nzozi zawe. Tuzize kujarajara no kudasoma igitabo cy'Imana Ibaze nk'umuntu ufite inshuti zirenze imwe kandi zose ateganya ko bazubakana ,Umunsi abo utendeka bazabimenya bizamera bite? Uho wowe ntuzahora m'urungabangabo nkuko nawe wabikoze abandi Kuko ikintu cyose Imana ya kiganeye umwanya wacyo natwe tugume mu mwanya Imana itwishimiramo tuzaba icyo yatugambiriyeho nkuko byanditswe mugitabo cyacyo.
Nkwifurije kuba nkuko Imana yagambiriye ku buzima bwawe
Nushaka kumenya Imbaraga z'Imana zikurwanirira uzabanze urebe uburemere bw'Imbaraga zikurwanya ndetse n'ubukana bwayo. Usanga Imbaraga zigutabara ziruta izikurwanya.
Yesu ashimwe bakundwa
*mbaraga cg intege nke ufite zituruka kuwo yikomejeho, None wikomeje kuri nde?
`l🎷🥁Uwo njya nikomezaho,
Nta wundi, ni Krisito.
Reka mubashimire, nti :
Yesu ni W' umpagije.
Yanyitangiye hw icyiru,
Angur' amaraso ye;
Nukw anyuzuza n' Imana :
Yesu ni W' umpagije
✝️ Imbaraga, ubutwari n'ubuhanga by'umuntu abikura kuwo yagize ikitegererezo akamwikomezaho kugirango agere ikirenge muke, Paul ati:"Mugere ikirenge mu cyanjye, nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo.{1kor 11:1}".
✝️Suzuma intege nke n'imbaraga ufite aho ubikura ko bingana n'uwo wibwira ko wikomejeho nusanga ataribyo wongere witoze kugenda nkawe.
Mbifurije kugera ikirenge kriso mu cya we banze ryo kwizera
Yesu ashimwe bakundwa,
URUGENDO NTIRUZAGUCE INTEGE KUKO M'URUGENDO NTAGISUBIZO HIGATIRA AHUBWO AHO UJYA NIHO HARI IGISUBIZO
📖arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane.{Muk 11:2}
✝️Mukundwa wicika intege kuko utorabona iby'Imana yagusezeranije, nuko ukiri murugendo kandi murugendo ntagisubizo gihari ariko nugera aho uwiteka yagutegekeye uzahabona igisubizo cy'isezero ryawe.* Iyo intumwa zitagera aho kristo yazitumye ntizari kubona icyo cyana cy'indogobe yesu yabwiye.
🧎🏻♂️🧎🏻♀️Turasabwa gusenga dusaba imbaraga zo kugera aho dusabwa kugera ngo dushyikire umugambi w'Imana ariryo sezerano ryacu.
🧎🏻♂️🧎🏻♀️Kandi turasabwa gusenga ngo tumenye igihe n'ahantu tugeze kuko abantu benshi bizimiriye mu kwitiranya ibihe bibwirako bageze aho bagomba kugera. (Urugero:Roti)
Mbifurije icyumweru cyiza cyo kuzagera aho UWITEKA Imana yagutegekeye gusubirizwa
Yesu ashimwe bakundwa,
Imana ntizakubuza gukora ibyo ishaka ariko izagenzura ibyo ukora
📖Uwiteka abwira Mose ati “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye. None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, nawe nzaguhindura ubwoko bukomeye.”{Kuv 32:7,10}
➡️Umuntu wese afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka cyose yaba ikibi cyangwa icyiza ahantu hose ashaka. Uriko ujye uzirikana ko ikintu cyose kigezurwa n'Imana mu MUGAMBI WACYO, MUGIKORWO NYIRIZINA,na NYUMA Y'IGIKORWA, ikindi kandi n'ahantu hose gikorewe
🕎 Nuko rero zirikana ko ibyo umuntu akora byose Imana ibigenzura ibyiza abihemberwa naho ibibi akabihanirwa.
🕎 Amahitamo ni ayawe nkuko yarakariye abisiraheli ibahoro kwiremera ikigirwamana niko nawe ikurakira iguhora gukiranirwa. Ikindi impamvu itabarimburiye aho nuko mose yabasabiye Imbabazi nawe impamvu ubona ko ari ibisanzwe uri amahoro nuko Kristo agufiteye Imbabazi niwihana uzaguma mu mahoro ariko niwaga ntuzabura guhanwa.
Mbifurije umunsi mwiza
Tugeze mu kinyejana cya 21, cyazanye udushya twinshi mu muco no mu gakiza. Hari ibintu bimwe nabimwe biranga umuco ndetse n'agakiza. Urugero rumwe Gusokoza amasunzu n'umuc
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kacyiru
Kigali
